Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #175

Hymn 175 Nyagasani, Turakwiragije

[V1]
Nyagasani, Turakwiragije, Turagukennye cyane;
Turagire mu bwatsi butoshye, Turakwiyeguriye;
Nyagasani, Nyagasani, Niwe waducunguye;
Nyagasani, Nyagasani, Niwe waducunguye.

[V2]

Ubu tur'abawe rwose Mwami, Tureban'imbabazi;
Turinde, Tur'umukumbi wawe, Twe guteshuk'inzira;
Nyagasani, Nyagasani, Nyamuneka twumvire;
Nyagasani, Nyagasani, Nyamuneka twunvire.

[V3]

Wasezeranye k'uzatwakira, N'ubwo tur'abangizi;
Udufitiy'imbabazi nyinshi, N'ubuntu buhebuje;
Nyagasani, Nyagasani, Turakugarukira;
Nyagasani, Nyagasani, Turakugarukira.

175. Nyagasani, Turakwiragije

Link copied to clipboard successfully!