Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #174

Hymn 174 Hahirw'Ufit'Ibyiringiro

[V1]
Hahirw'ufit'ibyiringiro bishyitse,
Akiri mu miruho y'iyi si;
Bimukomez'agatsind'ibishuko by'umwanzi.
Bimukomez'agatsinda ibishuko n'amakuba menshi.

[V2]

Nibyo bitwibuts'iby'uburuhukiro,
Ahw'abakiranutsi bazaba;
Bakibanira n'inshut'ubudatandukana.
Bakibanira n'inshuti ntibatandukane.

[V3]

N'igihugu kitazarangwamw'icyaha;
Ahw'ibishuko bitazagera;
Ni nahw'ibyishimo bitazagir'impinduka.
Nihw'ibyishimo bitazongera kugira kirogoya.

[V4]

Nta n'umw'uzahabogorez'amarira;
Ntabw'urupfu ruzahahangara;
Abaturage baho baziberahw'iteka.
Abaturage baho bazamera nk'abamarayika.

[V5]

Icyaduh'igihe kikihuta bwangu!
Tukabon'Umukiza wac'aje,
Akatujyana muri cya gihugu cy'ibyiza.
Akatugez'aho tuzibanira n'Umukiza wacu.

174. Hahirw'Ufit'Ibyiringiro

Link copied to clipboard successfully!