Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #5

Hymn 5 Murinzi We Menyesh'Igihe

[V1]
Murinzi we! Menyesh'igihe!
Mbes'iwacu n'imuhero?
At'ijoro ryijimye cyane,
Ariko buracya.
Ntukarire, Gumy'ugende,
Nturorere kwiringira,
Kugez'igih'uzasohora,
Mu muns'uhoraho.

[V2]

Murwanyi we! Tyo mbwira nawe!
Ansubiza yitonz'ati:
Intambar'igiye gushira.
Guma ku rugamba.
Wibabara, Ihangane,
Wirek'imirimo yawe,
Kuko tuzabon'ibihembo,
Tumaze gutsinda.

[V3]

Ndacyabaz'ibyaremwe byose,
Binsubiza bitya biti:
Iy'is'igiye guhanguka.
Haz'ind'idashira.
Ntukarir'ibimenyetso,
Byerekan'aho tugeze,
Kand'ibintu byose byaremwe,
Biriteg'impanda.

[V4]

Imuhir'ubu ni bugufi,
Tunezerwe mu mitima.
Duhumure ko tuzakira,
Dushir'agahinda.
Ntukarire tuzabana,
Amakub'azab'ashize.
Ntabwo tuzabur'amahoro
mu rugo rwa Data.

5. Murinzi We Menyesh'Igihe

Link copied to clipboard successfully!