Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #40

Hymn 40 Tubane N'Uwami

[V1]
Tubane n'Umwami,
Twumvir'ijambo rye;
Atujyana mu nzira nziza,
Tumwumviye rwose.
Akabana natwe,
N'abamwizer'uko bangana.

**

[C]
**
Jy'umwumvira, Nta kandi gakiza,
Keretse Yesu gusa; Mwizigire rwose.

[V2]

Ntihakingirizwa, Nta gicu gikuba,
Byeyurwa no kumwenyura kwe.
Nta shiti n'ubwoba, Bona n'igishyika,
Bimarwa n'uko tumwizeye.

[C]
**
Jy'umwumvira, Nta kandi gakiza,
Keretse Yesu gusa; Mwizigire rwose.

[V3]

Nta kitubabaza, Nta shavu tugira;
Niw'uduhembur'imbu zose;
Nta bworo n'isari, Nta n'umubabaro;
Tuzahirwa ni tumwizera.

[C]
**
Jy'umwumvira, Nta kandi gakiza,
Keretse Yesu gusa; Mwizigire rwose.

[V4]

Ntabwo twiyungura, Kugir'ibyishimo,
Kugeza ko tureka byose,
Kubw'imbabazi ze; Impan'ajy'atanga,
N'ingororano z'abizeye.

[C]
**
Jy'umwumvira, Nta kandi gakiza,
Keretse Yesu gusa; Mwizigire rwose.

[V5]

Tuzajya twishima, Turi kumwe nawe.
Tuzagendana naw'iteka,
Tumwumvira rwose; Azajy'adutuma,
Ntacyo tuzaba tugitinya.

[C]
**
Jy'umwumvira, Nta kandi gakiza,
Keretse Yesu gusa; Mwizigire rwose.

40. Tubane N'Uwami

Link copied to clipboard successfully!