Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #168
Hymn 168 Uwiteka Niwe Mwungeri Wanjye
[V1]
Uwiteka niwe Mwungeri wanjye, Sinzakena;
Andyamisha mu cyanya cy'ubwatsi butoshye cyane;
Anyobor'iruhande rw'amaz'adasuma;
Uwitek'asubiz'intege mu bugingo bwanjye.

[V2]
Nanyura no mu gikombe cy'igicucu cy'urupfu,
Sinatiny'ikibi cyose, kuko ndi kumwe nawe;
Inshyimbo yawe n'inkoni, bimp'ihumure;
Nta kaga kazantungura, ndi kumwe nawe, Mwami.

[V3]
Untunganiriz'ameza mu gihe cy'amakuba.
Unshagijehw imbabazi, zimeze nk'amavuta;
Wanyujurij'igikombe, cyuzur'ubuntu.
Mwami, ntacyo wisigiye, ng'ubon'uk'ukingomwa.

[V4]
Mana y'ubuntu, n'ukuri; Ineza wangiriye,
N'imbabazi bizanyomahw'iminsi yanjye yose;
Nzakomeza nkuyoboke, Sinzateshuka;
Kandi nzaba mu nzu y'Uwiteka iteka ryose.