Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #181

Hymn 181 Ntituz'Igihe Azazira

[V1]
Ntituz'igihe azazira, Ku manywa cyangwa n'ijoro;
Ahar'azaza bugorobye, Cyangw'umusek'utambitse.
Aratwihanangiririza kuba mas'iteka ryose;
Kugira ng'ubw'azatunguka, Azasange twiteguye.

**

[C]
**
Tumwitegure, Tumwitegure,
Tumwitegure; Dore, Turamwiteguye.

[V2]

Ndibuk'uburyo yadukunze, Akaduharira byose;
Yasiz'ubwiza bwe mw'ijuru, Yitangira kudupfira.
Azanezerwa n'agaruka, Kujyan'abo yacunguye,
Nib'azasanga bari maso, Bamaze kumwitegura.

[C]
**
Tumwitegure, Tumwitegure,
Tumwitegure; Dore, Turamwiteguye.

[V3]

Ayi Yesu Mwana w'Imana, Dor'uz'ibyo ndangamiye;
Nizigiye ko nzakubona, Nkurebesh'amaso yanjye;
N'ubwo bamwe bazaguhunga, Babony'igitsure cyawe,
Jye, nzakuramutsa nk'inshuti; N'ubu ndagutegereje.

[C]
**
Tumwitegure, Tumwitegure,
Tumwitegure; Dore, Turamwiteguye.

181. Ntituz'Igihe Azazira

Link copied to clipboard successfully!