Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #180

Hymn 180 Ntituz'Umunsi

[V1]
Ntituz'umunsi Yesu azagaruka,
Arikw'igihe, cyo kiri hafi cyane,
Ibimenyetso byagaragaye byose,
N'umunsi tutazi.

**

[C]
**
Azaza (azaza), duhore twiteguye.
Azaza (azaza), Haleluya! Haleluya!
Azaza ku bicu, Afit'ubwiza bwa Se,
N'umunsi tutazi.

[V2]

Abitondera, igitabo cy'Imana,
Ukuri kwayo, nimwo bakubonera,
Ibyahanuwe bitangaza kuza kwe,
N'umunsi tutazi.

[C]
**
Azaza (azaza), duhore twiteguye.
Azaza (azaza), Haleluya! Haleluya!
Azaza ku bicu, Afit'ubwiza bwa Se,
N'umunsi tutazi.

[V3]

Imuri zacu ntizigahweme kwaka,
Tujye dukora, dutegerej'Umwami,
Tumuhimbaze, twe kujya
turambirwa, N'umunsi tutazi.

[C]
**
Azaza (azaza), duhore twiteguye.
Azaza (azaza), Haleluya! Haleluya!
Azaza ku bicu, Afit'ubwiza bwa Se,
N'umunsi tutazi.

180. Ntituz'Umunsi

Link copied to clipboard successfully!