Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #276
Hymn 276 Iyi Isi Niya Data
[V1]
Iy'isi n'iya Data, Kand'iyo ntez'amatwi,
Numv'ibiremwa bisingiza izina rye mu ndirimbo,
Isi n'iya Data, Mpora mbitekereza,
Iby'Uhoraho yaremye byose, Ni byiza bitangaje.

[V2]
Iy'isi n'iya Data, Inyoni ziririmba,
Umuseke wa mu gitondo, N'impumuro y'uburabyo,
Ibimera byose, Hamwe n'ibyo mw'ijuru,
Byose bigaragaz'ububasha, N'imbaraga ze nyinshi.

[V3]
Iy'isi n'iya Data, N'ubwo yuzuy'ibyaha,
Nta kizaganz'imbaraga ze, Azahor'ari ku ngoma,
Isi n'iya Data, Mbese nakwiganyira?
Imana yac'izahora ku ngom'ibihe bidashira.

[V4]
Iy'isi n'iya Data, Ntabwo nzabyibagirwa,
N'ubw'ibyaha biyuzuyemo, Imana n'umuyobozi,
Isi n'iya Data, Ni kuki nababara?
Data niwe uri ku ngoma, Ijuru n'isi byishime.