Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #205
Hymn 205 Nkweguriy'Ubugingo Bwanjye
[V1]
Nkweguriy'ubugingo bwanjye,
Ng'ubugenz'uk'ushaka Mukiza,
Nkweguriy'amaboko yanjye,
Ng'uyakoresh'uk'ushaka Mwami,
Ng'uyakoresh'uk'ushaka.
Nkweguriy'ubugingo bwanjye,
Ng'ubugenz'uk'ushaka Mukiza,
Nkweguriy'amaboko yanjye,
Ng'uyakoresh'uk'ushaka Mwami,
Ng'uyakoresh'uk'ushaka.
[V2]
Nkweguriy'ibirenge byanjye,
Bijye bijyan'ubutumwa bwiza,
Nkweguriy'ijwi ryanjye na ryo,
Ngo rijye rigusingiz'iteka,
Ngo rijye rigusingiza.
Nkweguriy'ibirenge byanjye,
Bijye bijyan'ubutumwa bwiza,
Nkweguriy'ijwi ryanjye na ryo,
Ngo rijye rigusingiz'iteka,
Ngo rijye rigusingiza.
[V3]
Nkweguriye akanwa kanjye,
Kuzuz'ubutumwa bwawe Mwami,
Nkweguriy'ubutunzi bwanjye,
Ntacyo nshaka kwisigaranira,
Ntabwo nagir'icyo nkwima.
Nkweguriye akanwa kanjye,
Kuzuz'ubutumwa bwawe Mwami,
Nkweguriy'ubutunzi bwanjye,
Ntacyo nshaka kwisigaranira,
Ntabwo nagir'icyo nkwima.
[V4]
Nkweguriy'imigambi yanjye,
Yikoresh'uk'ushaka Mukiza,
Nkweguriy'umutima wanjye,
Maz'uwimike m'Ubwami bwawe,
Wimike m'Ubwami bwawe.
Nkweguriy'imigambi yanjye,
Yikoresh'uk'ushaka Mukiza,
Nkweguriy'umutima wanjye,
Maz'uwimike m'Ubwami bwawe,
Wimike m'Ubwami bwawe.
[V5]
Nkweguriy'urukundo rwanjye,
Sinshaka kugir'icyo nguhisha,
Nguhay'impagarike yanjye,
Nkweguriy'ibyanjye byose Mwami,
Nkweguriy'ibyanjye byose.
Nkweguriy'urukundo rwanjye,
Sinshaka kugir'icyo nguhisha,
Nguhay'impagarike yanjye,
Nkweguriy'ibyanjye byose Mwami,
Nkweguriy'ibyanjye byose.