Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #155

Hymn 155 Aho Nzahamagarwa Hose

[V1]
Aho nzahamagarwa hose,
Ari no mu misozi,
Cyangwa ku rugamba rukaze,
Mubyeyi, n'unkenera,
Ukambwiz'ijwi ryawe ritoya,
Ukannyuz'inzira ntazi,
Nzakwishyira mu maboko,
mvuge nti: Nzajy'ah'unshakira hose.

**

[C]
**
Nzajy'ah'unshakira hose, Mwami;
Mu misozi no mu bibaya.
Nzavug'iby'ushaka ko mvuga Mwami,
Kandi nzaba nk'uk'ushaka.

[V2]

Ahari Yes'ashaka yuko muvugir'uyu munsi;
Ahari habonek'impabe, Nkwiriye guhabura;
Murokozi wanjye, N'unyobora,
N'ahar'ibihanamanga;
Sinzareka kogez'inkuru yawe;
Nzajy'ah'unshakira hose.

[C]
**
Nzajy'ah'unshakira hose, Mwami;
Mu misozi no mu bibaya.
Nzavug'iby'ushaka ko mvuga Mwami,
Kandi nzaba nk'uk'ushaka.

[V3]

Ntabwo nshidikanya,
Har'aho Mwam'ushaka ko nkora,
Mu kubaho kwanjye kugufi,
Nkorer'Uwambambiwe.
Mwami, Nkubikij'ibyanjye byose,
Nzi k'unkunda bitangaje.
Nzakor'iby'ushaka,
mbikunze cyane;
Nzajy'ah'unshakira hose.

[C]
**
Nzajy'ah'unshakira hose, Mwami;
Mu misozi no mu bibaya.
Nzavug'iby'ushaka ko mvuga Mwami,
Kandi nzaba nk'uk'ushaka.

155. Aho Nzahamagarwa Hose

Link copied to clipboard successfully!