Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #77

Hymn 77 Nkunda Kwogez'Amagambo

[V1]
Nkunda kwogez'amagambo,
Y'ubwami bwo mw'ijuru;
Ya Yesu n'ishimwe rye,
Ya Yesu n'urukundo rwe.
Niyo nkunda kwogeza,
Kuko nzi kw'ar'ukuri;
Niy'amp'ibyo nifuza,
Nta handi mbibona.

**

[C]
**
Niyo nkunda kwogeza;
Nkize nzaba nkivuga,
Ukw'ab'isi bahoranye,
Impuhwe za Yesu.

[V2]

Nkunda kwogez'amagambo,
Arut'ibintu byose;
Ahebuz'umurimbo;
N'ibyo turigira byose,
Niyo nkunda kwogeza.
Yangiriy'umumaro;
Simpwema kuyarata,
Ngw abakize namwe.

[C]
**
Niyo nkunda kwogeza;
Nkize nzaba nkivuga,
Ukw'ab'isi bahoranye,
Impuhwe za Yesu.

[V3]

Nkunda kwogez'amagambo,
Nkomeze njye nyavuga;
Aranogera cyane,
Kukw'ambwiriz'iby'ijuru;
Niyo nkunda kwogeza,
Nyabwir'abatayazi,
Bameny'ako gakiza,
Kava mu nzandiko.

[C]
**
Niyo nkunda kwogeza;
Nkize nzaba nkivuga,
Ukw'ab'isi bahoranye,
Impuhwe za Yesu.

[V4]

Nkunda kwogez'amagambo,
Nyabwira n'abayazi,
N'abayakennye nabo,
Bose bashaka kuyumva.
Ubwo nzaba mw'ijuru,
Ndirimb'indirimbo nshya,
Nay'izab'impimbaye,
Nk'amagambo nkunda.

[C]
**
Niyo nkunda kwogeza;
Nkize nzaba nkivuga,
Ukw'ab'isi bahoranye,
Impuhwe za Yesu.

77. Nkunda Kwogez'Amagambo

Link copied to clipboard successfully!