Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #47

Hymn 47 Mpagaze Ku Nkengero Ya Yorodani

[V1]
Mpagaze ku nkengero ya
Yorodani nubur'amaso,
Ndor'igihugu cyiza cy'i Kanani,
nihw'ibyanjye biri.

**

[C]
**
N'igihugu cyiza cy'amahoro,
Hakurya ku nkengero haratoshye;
Tuzahavugir'indirimbo ya Mose,
Tubane na Yes'iteka.

[V2]

Hakurya mur'ibyo bibaya,
Hahor'umucy'iteka.
Yesu Kristo niw'uzahaber'
umucy'ahakur'ijoro.

[C]
**
N'igihugu cyiza cy'amahoro,
Hakurya ku nkengero haratoshye;
Tuzahavugir'indirimbo ya Mose,
Tubane na Yes'iteka.

[V3]

Aho heza nzahagera ryari
ngo mpabe mpiriwe?
Nzareba Data mu maso ryari
nduhukiy'ibwami bwe?

**4.**
Mfit'ibyishimo mu mutima,
Sinshaka kugum'aha.
Yorodan'isumira hos'ariko
ntinyuka kuyambuka.

[C]
**
N'igihugu cyiza cy'amahoro,
Hakurya ku nkengero haratoshye;
Tuzahavugir'indirimbo ya Mose,
Tubane na Yes'iteka.

47. Mpagaze Ku Nkengero Ya Yorodani

Link copied to clipboard successfully!