Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #10

Hymn 10 Duhurire Ku Mugezi

[V1]
Duhurire ku mugezi,
Dusang'abamarayika;
Amazi yaw'atunganye,
Atemb'av'imbere y'Imana.

**

[C]
**
Nuko tujye ku mugezi!
Duhurire n'abera ku mugezi!
Ku mugez'utunganye w'Imana,
Utemb'uv'imbere y'intebe.

[V2]

Ku nkombe y'uwo mugezi,
Niho tuzatambagira,
Turamy'Umwami w'iteka,
Mu gihe cyiza kidashira.

[C]
**
Nuko tujye ku mugezi!
Duhurire n'abera ku mugezi!
Ku mugez'utunganye w'Imana,
Utemb'uv'imbere y'intebe.

[V3]

Tuzagera ku mugezi,
Dutur'imitwaro yacu;
Tuzakirishw'imbabazi,
Duhabw'umwambaro n'ikamba.

[C]
**
Nuko tujye ku mugezi!
Duhurire n'abera ku mugezi!
Ku mugez'utunganye w'Imana,
Utemb'uv'imbere y'intebe.

[V4]

Ubw'umugez'uri hafi,
Urugendo ruzashira;
Tuzishima mu mitima,
N'indirimbo z'umunezero.

[C]
**
Nuko tujye ku mugezi!
Duhurire n'abera ku mugezi!
Ku mugez'utunganye w'Imana,
Utemb'uv'imbere y'intebe.

10. Duhurire Ku Mugezi

Link copied to clipboard successfully!