Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #279

Hymn 279 Intama Mirongo Cyenda N'Icyenda

[V1]
Intama mirongo cyenda n'icyenda,
Zari mu kiraro cyazo,
Imwe yazimiye yararagiye,
Yagiye mu bihanamanga,
Dor'irazerera mu kidaturwa,
Yasiz'Umwungeri w'impuhwe nyinshi,
Yasiz'Umwungeri w'impuhwe nyinshi.

[V2]

Ufite mirongo cyenda n'icyenda,
Mbese warets'iyo Mwami,
Aransubiz'ati: Nayo n'iyanjye,
Ibarirwa mu ntama zanjye,
Bona nahw'inzira yakukumuka,
Ndayikurikira mu kidaturwa,
Ndebe ko nabasha kuyibonayo.

[V3]

Nta muntu wamenya uko yarushye,
N'uko yambuts'imigezi,
Ryar'ijoro ribi kandi ntaw'uzi,
Uko yataruy'iyo ntama,
Yumvis'ijwi ryayo mu kidaturwa,
Ntabwo yagirag'uwayitabara,
Rwose yar'ishigaje hat'igapfa.

[V4]

Mwami nyerek'inzira wanyuzemo,
Mbone mw'amaraso yawe,
Yavuye ku bwacu twarazimiye,
Maz'utugarura mu bushyo,
Nyereka za nkovu zo mu biganza,
Wakomerekejwe muri ryo joro,
N'igihe bakwambikaga ya mahwa.

[V5]

Ku misozi hose no mu bikombe,
No ku bitare ku manga,
Har'ijwi rirenga ngo nimwishime,
Intama yanjye yabonetse,
Abamarayika bavuga bati:
Nimwishim'Umwam'abony'intama ye,
Nimwishim'Umwam'abony'intama ye.

279. Intama Mirongo Cyenda N'Icyenda

Link copied to clipboard successfully!