Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #278

Hymn 278 Bona N'Ubwo Ngoswe N'Ibicu

[V1]
Bona n'ubwo ngoswe n'ibicu,
Kandi nkab'inkehwe,
Kandi nkaba ndembejwe
n'amaganya menshi cyane.

**

[C]
**
Nagira Yesu wenyine,
Byose byatamuruka,
Niwe zuba ryaka nk'
inyenyeri y'i Betelehemu.

[V2]

N'ubw'urugendo rwo mw'isi
rwantera gucogora,
Najya gusingir'uburabyo,
Ngasingir'amahwa.

[C]
**
Nagira Yesu wenyine,
Byose byatamuruka,
Niwe zuba ryaka nk'
inyenyeri y'i Betelehemu.

[V3]

N'ubw'umutima wanjye,
Wazirikan'Uwankunze,
Bigatuma ngir'agahinda,
Kenshi nkababara.

[C]
**
Nagira Yesu wenyine,
Byose byatamuruka,
Niwe zuba ryaka nk'
inyenyeri y'i Betelehemu.

[V4]

Nzirikany'icyubahiro,
Ntegereje kwinjira,
Navuga Yesu wenyine,
Byose byatamuruka.

[C]
**
Nagira Yesu wenyine,
Byose byatamuruka,
Niwe zuba ryaka nk'
inyenyeri y'i Betelehemu.

278. Bona N'Ubwo Ngoswe N'Ibicu

Link copied to clipboard successfully!