Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #228

Hymn 228 Umutima Wanjye Wari Wihebye

[V1]
Umutima wanjye wari wihebye,
Ibyaha byanjye byantaye mu rwobo,
Ntakambir'Uhoraho ndi mw'isayo,
Maz'araz'ankuramo, None ndiho.

**

[C]
**
Yankuyemo yaransayuye,
Maz'ampagarika ku Rutare,
Kand'anyigisha kuririmba,
Ndamwogeza, Haleluya.

[V2]

Yanyigije hafi ye ku Rutare,
Nimpaguma ntabwo nzongera kugwa,
Byatumy'intambwe zanjye zishikama,
Nzahaguma nzahambikirw'ikamba.

[C]
**
Yankuyemo yaransayuye,
Maz'ampagarika ku Rutare,
Kand'anyigisha kuririmba,
Ndamwogeza, Haleluya.

[V3]

Niwe wanyigishij'indirimbo nshya,
Nyiririmba ku manywa na nijoro,
Ubu nibereye mu mudendezo,
Nzakomeza nsingiz'Uwankijije.

[C]
**
Yankuyemo yaransayuye,
Maz'ampagarika ku Rutare,
Kand'anyigisha kuririmba,
Ndamwogeza, Haleluya.

[V4]

Nzaririmb'ibitangaza bya Yesu,
Nzamusingiza bose babimenye,
Nzajya ndirimb'agakiza k'iteka,
Kugez'ubwo bose bameny'Imana.

[C]
**
Yankuyemo yaransayuye,
Maz'ampagarika ku Rutare,
Kand'anyigisha kuririmba,
Ndamwogeza, Haleluya.

228. Umutima Wanjye Wari Wihebye

Link copied to clipboard successfully!