Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #201
Hymn 201 Uhoraho Nyobora
[V1]
Uhoraho nyobora,
Kuko nd'umugenzi mu butayu,
Nd'umunyantege nke,
Ariko wowe ur'umunyambaraga.
Mutsima wo mw'ijuru we,
Nshaka guhazwa nawe (guhazwa nawe),
Nshaka cyane guhazwa nawe.
Uhoraho nyobora,
Kuko nd'umugenzi mu butayu,
Nd'umunyantege nke,
Ariko wowe ur'umunyambaraga.
Mutsima wo mw'ijuru we,
Nshaka guhazwa nawe (guhazwa nawe),
Nshaka cyane guhazwa nawe.
[V2]
Twifuza kumarw'inyota nawe,
Wowe sokw'idakama,
Tuyoboresh'inkingi y'igicu,
Tuzarangiz'urugendo.
Ur'umutabazi wacu,
N'ingab'idukingira (idukingira),
Tuber'ingab'idukingira.
Twifuza kumarw'inyota nawe,
Wowe sokw'idakama,
Tuyoboresh'inkingi y'igicu,
Tuzarangiz'urugendo.
Ur'umutabazi wacu,
N'ingab'idukingira (idukingira),
Tuber'ingab'idukingira.
[V3]
Ningera ku nkombe ya Yordani,
Umutim'uzatuza,
Maz'unyambuts'amasumo yaho,
Ngere hakury'i Kanani.
Nzaririmba, Nzaririmba,
Nzagusingiz'iteka (iteka),
Nzagusingiz'iteka ryose. Amen.
Ningera ku nkombe ya Yordani,
Umutim'uzatuza,
Maz'unyambuts'amasumo yaho,
Ngere hakury'i Kanani.
Nzaririmba, Nzaririmba,
Nzagusingiz'iteka (iteka),
Nzagusingiz'iteka ryose. Amen.