Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #133
Hymn 133 Nyemerera Ngendane Nawe
[V1]
Nyemerera ngendane nawe,
Mana, Nk'ukw'Enoki yagenje.
Nyoboresh'ukuboko kwawe,
Unyerekez'ah'ushaka hose.
Nubw'inzir'itagaragara,
Nkomeze njyane nawe, Mwami.
Nyemerera ngendane nawe,
Mana, Nk'ukw'Enoki yagenje.
Nyoboresh'ukuboko kwawe,
Unyerekez'ah'ushaka hose.
Nubw'inzir'itagaragara,
Nkomeze njyane nawe, Mwami.
[V2]
Ntabwo nahangara kugenda,
Ntari kumwe nawe, Mukiza;
Nagoswe n'abanz'igihumbi;
Dor'imitegw'intaye hagati.
Burije rwose, ntihabona,
Nkomeze njyane nawe, Mwami.
Ntabwo nahangara kugenda,
Ntari kumwe nawe, Mukiza;
Nagoswe n'abanz'igihumbi;
Dor'imitegw'intaye hagati.
Burije rwose, ntihabona,
Nkomeze njyane nawe, Mwami.
[V3]
Ninguma mu maboko yawe,
Sinzaba ncyitaye ku by'isi;
Nta kindi nziratana rwose,
Keretse wa musaraba wawe,
Ngez'ubwo nzager'i Siyoni,
Nkomeze njyane nawe, Mwami.
Ninguma mu maboko yawe,
Sinzaba ncyitaye ku by'isi;
Nta kindi nziratana rwose,
Keretse wa musaraba wawe,
Ngez'ubwo nzager'i Siyoni,
Nkomeze njyane nawe, Mwami.