Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #120

Hymn 120 Data Ndambuy'Amaboko

[V1]
Data, ndambuy'amaboko;
Nta wundi wamfasha;
Iy'unyivumburiy'ukamvaho,
Mbes'ahandi najya ni he?

[V2]

Nizey'Umwana waw'ubu,
Undem'umutima;
Ujy'unkenur'umar'ubukene,
Nkomeze nemerwe nawe.

[V3]

Nyir'ukwizera ni wowe,
Nuburiy'amaso;
Icyamp'ukangwiriza kwizera,
Kuko ntagufite napfa.

[V4]

Ntuzantererane ngo mpfe,
Ahubw'umbesheho;
Nibwo nzacika ku kinyoma,
Mbishobojwe n'Umwuka wawe.

[V5]

Nakwishima cyane rwose,
Nibaniye nawe;
Maze nkakumv'umpumuriz'umbwira ko nagiriw'ubuntu.

[V6]

Nizeye rwos'ubu yuko,
Yesu yampfiriye;
Kandi kubw'amaraso ye yeza,
Nzabaturwa mve mu byaha.

120. Data Ndambuy'Amaboko

Link copied to clipboard successfully!