Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #70

Hymn 70 Igihe Yes'Azakorany'Amoko

[V1]
Igihe Yes'azakorany'amoko,
Ngw'ahagarar'imbere Ye,
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Dutumiwe gutegekwa?

**

[C]
**
Azahunik'ingano mu bigega,
Arik'umuram'azawusesa.
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Z'uwo munsi wo kuzurwa?

[V2]

Nind'uzumv'Umukiz'amubwir'ati:
Ur'umugaragu mwiza?
Cyangw'uzamarwa n'ubwob'ubwiwe ngo:
Hoshi genda ndaguciye?

[C]
**
Azahunik'ingano mu bigega,
Arik'umuram'azawusesa.
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Z'uwo munsi wo kuzurwa?

[V3]

Azamwenyur'abonany'abana be,
Icyitegererezo Cye,
Azabambik'ibyiza byo mw'ijuru,
Ubwo bamupfukamire.

[C]
**
Azahunik'ingano mu bigega,
Arik'umuram'azawusesa.
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Z'uwo munsi wo kuzurwa?

[V4]

Tube maso dutegerez'Umwami,
N'imuri zigumye zake!
Kugira ng'Umukwe n'az'azasange,
Tumaze kumwitegura.

[C]
**
Azahunik'ingano mu bigega,
Arik'umuram'azawusesa.
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Z'uwo munsi wo kuzurwa?

[V5]

Tujye dutekerez'ibyo mw'ijuru,
Urugendo nirushira,
Tuzahagarar'imbere y'Imana,
Niba tutagamburura.

[C]
**
Azahunik'ingano mu bigega,
Arik'umuram'azawusesa.
Twese tuzagenzwa dute mu manza,
Z'uwo munsi wo kuzurwa?

70. Igihe Yes'Azakorany'Amoko

Link copied to clipboard successfully!