Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #62

Hymn 62 Yesu Ndagukunze Rwose

[V1]
Yesu ndagukunze rwose,
Ndakwihaye.
Ingeso mbi zose,
Nzanz'uko zingana.
Ni wowe Mukiza wanjye mwiza,
Nkuyoboke.
Ntabwo nigeze kugukunda,
Nk'ubu ngubu.

[V2]

Ndagukunze kuko wabanje,
Kunkunda, Waranyiguriy'
unkiriz'i Kalvari.
Ngukundiy'ikamba ry'amahwa,
Wahambikiwe, Ntabwo nigeze
kugukunda, Nk'ubu ngubu.

[V3]

Mperey'ubu ngukunda, Nzageza gupfa.
Nzajya ngusingiz'iteka Ngihumeka;
Nah'urupfu ruzanyegurira,
Nzavuga nti:
Ntabwo nigeze kugukunda,
Nk'ubu ngubu.

[V4]

Ubwo nzager'aho, Waduteguriye,
Nzajya mpaguhamiriz'itek'iteka.
Nzaguhimbaza nambay'ikamba,
Ritunganye;
Ntabwo nigeze kugukunda,
Nk'ubu ngubu.

62. Yesu Ndagukunze Rwose

Link copied to clipboard successfully!