Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #297

Hymn 297 Yesu Niwe Niringira

[V1]
Yesu niwe niringira, Niwe butunzi bwanjye,
Nzakwishingikirizaho, Kugez'igihe nzapfa,
Ni wowe umbeshejeho kuko ump'amahoro,
Ni wow'ump'umunezero, Ur'ubuzima bwanjye.

[V2]

Niba bikwiriye kureb'umusaraba wawe,
Ngira intungane nkunde amategeko yawe,
Ntawe unaniza ngw'akor'ibyo adashoboye,
Ntacyo wasaba ng'umuntu abon'icyakwitura.

[V3]

Njye ndashaka kugendera mu mucyo wawe Yesu,
Ngo nzazuke nigira iwawe mw'ijuru heza.
Aho niho hari igihugu nzabamw'iteka,
Niho Yesu azanyakira ari mu ngoro ye.

297. Yesu Niwe Niringira

Link copied to clipboard successfully!