Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #296

Hymn 296 Amahoro Masa

[V1]
Umutima wanjy'urasingiz'Imana,
Mu ndirimbo y'umunezero,
Nifitiy'amahoro ava mw'ijuru,
Yuzuye mu mutima wanjye.

**

[C]
**
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany'ubugingo bwanjye,
N'urukundo rutarondorwa.

[V2]

Nifitiy'amahor'arut'ubutunzi,
Yuzuye mu mutima wanjye,
Kandi nta muntu wabasha kuyanyaga,
Ntawe n'aho yakwigir'ate!

[C]
**
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany'ubugingo bwanjye,
N'urukundo rutarondorwa.

[V3]

Yambereye ubuhungiro nijoro,
Bituma mb'uwa Yesu gusa,
Nta cyampangara ku manywa na nijoro,
Ntacyo rwose haba na gito.

[C]
**
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany'ubugingo bwanjye,
N'urukundo rutarondorwa.

[V4]

Reka mvug'ibya wa mudugudu mwiza,
Uwo nzabona nkanezerwa,
Mu ndirimb'abera bazaharirimbir'
Imwe n'iyi ngiyi wumva ngo:

[C]
**
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany'ubugingo bwanjye,
N'urukundo rutarondorwa.

[V5]

N'ubwo nanyuraga makuba y'isi,
Nkabur'umunt'umpumuriza,
Umukiza wanjye n'inshuti y'ukuri,
Yangoteshej'amaboko ye.

[C]
**
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany'ubugingo bwanjye,
N'urukundo rutarondorwa.

296. Amahoro Masa

Link copied to clipboard successfully!