Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #285

Hymn 285 Isi Ni Iy'Uhoraho

[V1]
Isi n'iy'Uwiteka, Tumusingize twese,
Imisozi n'inyanja n'ibirimo byose,
Isi n'iy'Uwiteka, Bose bamuramye,
Imidugudu n'ibiyaga byose n'ibye.

**

[C]
**
Isi yose, Isi yose,
Yamamaz'ubutumwa bwiza bwa Yesu,
Mutwar'umusaraba, Mushing'ibendera,
Kugez'ubw'abantu bose bazihana.
Amen. (Ku gice cya 3).

[V2]

Isi n'iy'Uwiteka tuyibimenyeraho,
Mpabe nimuhabuke mwe kuyob'inzira,
Isi n'iy'Uwiteka ntimugacogore,
Umusaraba niwo watuneshereje.

[C]
**
Isi yose, Isi yose,
Yamamaz'ubutumwa bwiza bwa Yesu,
Mutwar'umusaraba, Mushing'ibendera,
Kugez'ubw'abantu bose bazihana.
Amen. (Ku gice cya 3).

[V3]

Isi n'iy'Uwiteka, Itegeko n'iri ngo:
Mugende, Mwamamaze ubutumwa bwiza,
Isi n'iy'Uwiteka, Ganz'iteka Mwami,
Amahanga yose ahor'agusingiza.

[C]
**
Isi yose, Isi yose,
Yamamaz'ubutumwa bwiza bwa Yesu,
Mutwar'umusaraba, Mushing'ibendera,
Kugez'ubw'abantu bose bazihana.
Amen. (Ku gice cya 3).

285. Isi Ni Iy'Uhoraho

Link copied to clipboard successfully!