Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #273

Hymn 273 Yesu Ntabwo Yakwanga

[V1]
Yesu ntabwo yakwanga, N'ubw'ur'umunyabyaha,
Niwe nshuti ihebuje, Ntazanga kukwakira,
Imana yatanze Yesu, Kugira ngo ducungurwe,
N'ubwo wamuhemukiye, Ntazanga kukwakira.

[V2]

N'ubw'ujy'umugayisha, Ntazakwirengagiza,
Niwe nzira n'umucyo, Ntazanga kukwakira,
Azagusendahw'ibyaha, maz'usigar'utunganye,
Azagukiz'urupfu, Ntabw'azakwirengagiza.

[V3]

Ngaho ngwin'utiganda, Ntazanga kukwakira,
Gana ku musaraba, Ntazanga kukwakira,
Numara gusanga Yesu, Ntuzasubira mu byaha,
Ngwino uhabw'ubugingo, Butagir'iherezo.

273. Yesu Ntabwo Yakwanga

Link copied to clipboard successfully!