Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #232

Hymn 232 Urukundo Rw'Umukiza

[V1]
Ubu mpagaz'imbere ya Yesu w'i Nazareti,
Ntangazwa n'ukw'ankunda
kandi nandujwe n'ibyaha!

**

[C]
**
Urukundo rw'Umukiza
Nzahora nduririmba,
Urukundo Yes'ankunda,
Ruhebuj'ibintu byose.

[V2]

Ari mu gashyamb'asenga, Nijye yagiriraga,
Bya byuya by'amaraso yabibize kukw'ankunda.

[C]
**
Urukundo rw'Umukiza
Nzahora nduririmba,
Urukundo Yes'ankunda,
Ruhebuj'ibintu byose.

[V3]

Maz'abamarayika baza kumuhumuriza,
Kuko yar'ababajwe n'imibabaro y'abantu.

[C]
**
Urukundo rw'Umukiza
Nzahora nduririmba,
Urukundo Yes'ankunda,
Ruhebuj'ibintu byose.

[V4]

Tuzamureb'iteka abazaba bacunguwe,
Duhore turirimba urukundo yadukunze.

[C]
**
Urukundo rw'Umukiza
Nzahora nduririmba,
Urukundo Yes'ankunda,
Ruhebuj'ibintu byose.

232. Urukundo Rw'Umukiza

Link copied to clipboard successfully!