Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #224

Hymn 224 Izuba Nirirenga

[V1]
Izuba nirirenga turangij'imirimo,
Ubwo tuzaba tunaniwe,
Uhorah'utwara byose niw'uzadukiza,
Duhurire kuri Siyoni.

**

[C]
**
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Twibanire (twibanire), mw'ikuzo rye.

[V2]

Tunyura mu gicucu, No mu mugaru mwinshi,
Tugoswe n'umwijim'ukaze,
Ariko Uhoraho, Niw'uzatuyobora,
Ab'ari w'utugez'iwacu.

[C]
**
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Twibanire (twibanire), mw'ikuzo rye.

[V3]

Nubw'amaso yacu yuzuyemo amarira,
Dufit'ubwoba mu mitima,
Ariko Umukiza agiye kutujyana,
Aho tuzashir'agahinda.

[C]
**
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Tuzibanira na Yesu, Muri cya gihugu cyiza,
Tuzahurirayo, Koko tuzahurirayo,
Twibanire (twibanire), mw'ikuzo rye.

224. Izuba Nirirenga

Link copied to clipboard successfully!