Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #195
Hymn 195 Icyamp'Umuriro Waka
[V1]
Icyamp'umuriro waka,
Wajyag'urabagiranira.
Mu bera ba kera bose,
Ukabagir'intwari z'Imana.
Icyamp'umuriro waka,
Wajyag'urabagiranira.
Mu bera ba kera bose,
Ukabagir'intwari z'Imana.
[V2]
Mwam'icyampa wa mutima,
Aburahamu yahoranye;
Wari no muri Pawulo,
Ukamutera kwiyumanganya.
Mwam'icyampa wa mutima,
Aburahamu yahoranye;
Wari no muri Pawulo,
Ukamutera kwiyumanganya.
[V3]
Ntukiban'intore zawe,
Nk'uko wabanye na Eliya?
Ugahumuriza Yobu,
Ageze mu kaga katavugwa.
Ntukiban'intore zawe,
Nk'uko wabanye na Eliya?
Ugahumuriza Yobu,
Ageze mu kaga katavugwa.
[V4]
Ibuka, Mwam'aba kera,
Uko wabagendereraga;
Ab'arik'ujy'utugenza,
Utwuzuz'Umwuka wawe wera.
Ibuka, Mwam'aba kera,
Uko wabagendereraga;
Ab'arik'ujy'utugenza,
Utwuzuz'Umwuka wawe wera.