Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #110

Hymn 110 Wumv'Amagambo Y'Umukiza

[V1]
Wumv'amagambo y'Umukiza;
Niy'aguhesh'ubugingo.
Wa munyabyaha we,
menya ko hahirw'abakomez'amategeko.

**

[C]
**
Hahirw'abayakomeza yose,
Nibo bahirwa, barahirwa;
Hahirw'abayakomeza yose,
Barahirwa, barahirwa.

[V2]

Kuyumva gusa nta kamaro,
N'ukutugwabiza rwose;
Kuyumva dutinya,
ntibyadukiza,
Hahirw'abayumvira yose.

[C]
**
Hahirw'abayakomeza yose,
Nibo bahirwa, barahirwa;
Hahirw'abayakomeza yose,
Barahirwa, barahirwa.

[V3]

Bazinjiran'umunezero
mu mudugudu w'Imana,
Ahatab'ishavu n'umubabaro,
Beger'igiti cy'ubugingo.

[C]
**
Hahirw'abayakomeza yose,
Nibo bahirwa, barahirwa;
Hahirw'abayakomeza yose,
Barahirwa, barahirwa.

110. Wumv'Amagambo Y'Umukiza

Link copied to clipboard successfully!