Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #27

Hymn 27 Dushim'Imana

[V1]
Dushim'Imana kubw'Umwana wayo,
Kubw'Umukiza waducunguye twese.

**

[C]
**
Haleluya Nyirigira,
Haleluy'amina;
Haleluya Nyirigira,
Twonger'umwete.

[V2]

Dushim'Imana kubw'Umwuka Wera;
Atubwiriza kumvir'Iyaturemye.

[C]
**
Haleluya Nyirigira,
Haleluy'amina;
Haleluya Nyirigira,
Twonger'umwete.

[V3]

Dushim'Intama yatambwe ku bwacu,
Yatway'ibyaha byac'adukiza rwose.

[C]
**
Haleluya Nyirigira,
Haleluy'amina;
Haleluya Nyirigira,
Twonger'umwete.

[V4]

Dushimir'Iman'imbabazi zayo,
Yaratuguz'itugir'abana bayo.

[C]
**
Haleluya Nyirigira,
Haleluy'amina;
Haleluya Nyirigira,
Twonger'umwete.

[V5]

Twonger'umwete, Twuzuz'urukundo;
Umuntu wes'akuyobokan'ubwira.

[C]
**
Haleluya Nyirigira,
Haleluy'amina;
Haleluya Nyirigira,
Twonger'umwete.

27. Dushim'Imana

Link copied to clipboard successfully!