Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #8

Hymn 8 Abarokots'Ibyago Byo Hasi

[V1]
Abarokots'ibyago yo hasi bazakoranywa,
Ab'azatumir'azajyana nabo.
Umwami n'agaruk'ikondera rye rizavuga,
Amatek'azab'agiye gucibwa.

**

[C]
**
Azaba yabararitse,
Ubw'azabahamagara (hamagara).
Azaba yabararitse,
Abazatumir'azajyana nabo.

[V2]

Uwo muns'abapfuye muri Kristo bazazurwa,
Bazava mu bituro nka we rwose.
Abo yitoreye bazimana nawe mw ijuru,
Ubw'azagenda, azajyana nabo.

[C]
**
Azaba yabararitse,
Ubw'azabahamagara (hamagara).
Azaba yabararitse,
Abazatumir'azajyana nabo.

[V3]

Niho tuzajya dukorer'Umwami tudahwema;
Tuzajya dusingiz'urukundo rwe.
Maz'ubwo tuzarangiz'imirimo yacu mw'isi,
Tuzateranywa tujyanwe mw'ijuru.

[C]
**
Azaba yabararitse,
Ubw'azabahamagara (hamagara).
Azaba yabararitse,
Abazatumir'azajyana nabo.

8. Abarokots'Ibyago Byo Hasi

Link copied to clipboard successfully!