Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #446

Hymn 446 Mwami W’Amahanga Yose

[V1]
Mwami w'amahanga yose,
Uduhe gukunda bose;
Uturinde kurobanura,
No kuvangurana mu moko.

[V2]

Kurah'urusika Mwami,
Rwabasha gutandukanya,
Abana bawe wacunguye;
Utugir'umwe dukundane.

[V3]

Mwami ngusaby'imbabazi,
Nataniye mu bwanganyi;
Mfasha menye ibyaha byanjye,
Ne kukubamb'ubwa kabiri.

[V4]

Mbashisha kuvuganira,
Abanyantege nke bose,
Barenganwa ntibitabweho;
Mpa gushikama mbavugire.

[V5]

Unyuzuz'Umwuka Wera,
Mbashe gukor'ibikwiye,
Aho mba hos'igihe cyose,
Nkorah'unkoresh'ibikwiye.

446. Mwami W’Amahanga Yose

Link copied to clipboard successfully!