Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #445

Hymn 445 Bigiye Gusobanuka

[V1]
Turi hafi kujy'aheza,
Mu gihugu cyiza cyane.
Ntituzongera kurira,
Bigiye gusobanuka!

**

[C]
**
Twiringir'Imana gusa,
Ntitugir'ubwoba rwose.
N'ubwo duhura n'ibiruhije,
Bigiye gusobanuka!

[V2]

Ibyiza twari twahombye,
Tuzongera kubihabwa.
Mw'ijuru tuzanezerwa,
Bigiye gusobanuka!

[C]
**
Twiringir'Imana gusa,
Ntitugir'ubwoba rwose.
N'ubwo duhura n'ibiruhije,
Bigiye gusobanuka!

[V3]

Tuzamenya nez'impamvu,
Twahuraga n'amakuba,
Indirimbo zigatuza,
Bigiye gusobanuka!

[C]
**
Twiringir'Imana gusa,
Ntitugir'ubwoba rwose.
N'ubwo duhura n'ibiruhije,
Bigiye gusobanuka!

[V4]

Ibijya bidushobera,
Tukibaz'impamvu yabyo,
Tukabur'ibyiringiro,
Bigiye gusobanuka!

[C]
**
Twiringir'Imana gusa,
Ntitugir'ubwoba rwose.
N'ubwo duhura n'ibiruhije,
Bigiye gusobanuka!

[V5]

Imana yac'iz'inzira,
Ni y'ifit'urufunguzo,
Izadukiz'amarira,
Bigiye gusobanuka!

[C]
**
Twiringir'Imana gusa,
Ntitugir'ubwoba rwose.
N'ubwo duhura n'ibiruhije,
Bigiye gusobanuka!

445. Bigiye Gusobanuka

Link copied to clipboard successfully!