Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #350

Hymn 350 Mugenzi Komera

[V1]
Mugenzi komera Yes'ari hafi,
Twamutegereje kera,
Tugiye kwitahir'iwacu heza,
Turirimbe ko dutsinze,
Twihangane twe kumuhemukaho,
Kandi w'ataduhemukiye,
Yatwerets'urukundo ruhebuje,
Nirwo rwatumy'adupfira.

[V2]

Mugenzi komera,
Utegerez'umudugudu w'izahabu,
Wateguriwe abakiranutsi,
Niho tuzaruhukira,
Ihangane ntabwo tuzagum'aha,
Mu buhanya no mu miruho,
Harubw'umwijim'uzatamuruka,
Igitondo gitangaze.

[V3]

Mugenzi komera dore araje,
Uwo Muremyi wa byose,
Azanye n'abamarayika benshi,
Azanye n'ingororano,
Ihangan'ugez'igih'Umukiza,
Azakubwir'aya magambo,
Ngo mugaragu mwiz'ukiranuka,
Igire mu munezero.

[V4]

Mugenzi ujy'uhora wihanganye,
Komeza kwizera kwawe,
Amarira yawe ahanagurwe
maz'uzahabwe n 'ikamba,
Ihangane mwene Data ni koko,
Isezerano rye n'impamo,
Uzibanirayo n'abakijijwe,
Na Yes'Umukiza wacu.

350. Mugenzi Komera

Link copied to clipboard successfully!