Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #349

Hymn 349 Nabony'Umuntu Unaniwe

[V1]
Nabony'umunt'unaniwe, Kand'agenda yihanganye,
Yikorey'umusaraba, Nyamara ntabwo yari yihebye,
Imibabar'iba myinshi! Arik'uw'urahebuje!
Mubaz'ikimuh'intege, Ati: Nuko mfit'ibyiringiro.

[V2]

Nabony'afite n'intwaro, Arwany'iby'is'ashikamye,
Kand'arwan'amaramaje ngw'azabon'ikamba rihoraho,
N'ubwo yari yarenganye, Ntiyigeze yivovota,
Mubaz'ikimuh'intege, Ati: Nuko mfit'ibyiringiro.

[V3]

Nabony'uwasiz'inshuti ze, Bakundanaga cyane,
Atandukana n'iby'isi, Ahitamw'inzir'imuruhije,
N'ubw'irimw'ibibabaza, Arikw'ariyumanganya,
Mubaz'ikimuh'intege, Ati: Nuko mfit'ibyiringiro.

[V4]

Tur'abagenzi mur'iyi si, Y'akaga n'agahinda,
Irimw'ibyago n'urwango, N'ibituro byuzuye mw'abantu,
Kugez'ubwo Krist'azaza, Akarokor'abe bose,
Se, n'iki cyadukomeza, Atar'ibyiringiro bishyitse?

349. Nabony'Umuntu Unaniwe

Link copied to clipboard successfully!