Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #185

Hymn 185 Mbese Ko Tujya Tuvuga

[V1]
Mbese, Ko tujya tuvuga, Iby'igihugu cy'ihirwe;
Tukogez'ubwiza bwaho; Kubayo bizacur'iki?
Ko tuvug'inzira zaho, Zasizw'izahabu nziza;
Ar'ukugenekereza; Tugezeyo, hacur'iki?

[V2]

Ko tuvug'uko hameze, Kw'ari nta byaha n'urupfu,
Cyangw'ibishuko bibayo, Tugezeyo hacur'iki?
Ko tuvug'iby'urukundo, N'ibishura bizambarwa,
Tukabyishimira cyane; Kubayo bizacur'iki?

[V3]

Tuvuga n'iby'igitondo, Kizaba gitamanzuye,
Tukazabona wa murwa, Umanuk'urimbishijwe.
Umurw'urabagirana, Utarangwamw'agahinda,
Ntubemo n'imibabaro, Har'umunezero gusa.

[V4]

N'ubwo ngoswe n'ibishuko, Ntunganiriza kujyayo;
Ngo nanjye njye niyumvamo, Uko kubayo byamera;
Nibwo tuzatambagira, Icyo gihugu cy'ihirwe,
Hamwe n'abamarayika, Na Yes'Umukiza wacu.

185. Mbese Ko Tujya Tuvuga

Link copied to clipboard successfully!