Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #113

Hymn 113 Yesu Araguhamagaran'Ituza

[V1]
Yes'araguhamagaran'ituza,
Ub'arahamagara;
Ategereje k'umwiyegurira,
We kuzuyaza; ngwino.

**

[C]
**
Ngwino (ngwino); Ngwino (ngwino);
Abarushye mwese nimuze.
Yes'araguhamagaran'ituza,
ati: Mukundwa, ngwino.

[V2]

Twatinzwa n'iki,
kand'ategereje kuturokora twese?
Twahinyuzwa n'ik'imbabazi
zose adufitiye twese?

[C]
**
Ngwino (ngwino); Ngwino (ngwino);
Abarushye mwese nimuze.
Yes'araguhamagaran'ituza,
ati: Mukundwa, ngwino.

[V3]

Twakererew'ibihe birahita,
Aradutegereje;
Turarindagirira mu mwijima;
Nimutyo tumusange.

[C]
**
Ngwino (ngwino); Ngwino (ngwino);
Abarushye mwese nimuze.
Yes'araguhamagaran'ituza,
ati: Mukundwa, ngwino.

[V4]

Zirikan'urukundo ruhebuje,
Yadusezeranije;
N'ubwo twagomye,
Tuzababarirwa; Aradutegereje.

[C]
**
Ngwino (ngwino); Ngwino (ngwino);
Abarushye mwese nimuze.
Yes'araguhamagaran'ituza,
ati: Mukundwa, ngwino.

113. Yesu Araguhamagaran'Ituza

Link copied to clipboard successfully!