Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #98

Hymn 98 Ndagushaka Mukiza We

[V1]
Ndagushaka Mukiza we!
Ntabwo mbasha kwigenza.
Ndifuza k'umpora hafi,
Gumy'unyikomereze.

**

[C]
**
Sinzagir'icyo ntinya,
Umbwiriz'iby'ushaka.
Nta cyambuza kuz'ah'uri,
Ngukurikir'ah'ujya.

[V2]

Ndagushaka Mukiza we!
Kuko noroshye cyane.
Niw'umbwir'ibinkomeza,
Nta wundi mbitezeho.

[C]
**
Sinzagir'icyo ntinya,
Umbwiriz'iby'ushaka.
Nta cyambuza kuz'ah'uri,
Ngukurikir'ah'ujya.

[V3]

Ndagushaka Mukiza we!
Aho ndi mur'iyi si.
Mu muvumbi no ku zuba,
Mu bimbabaza byose.

[C]
**
Sinzagir'icyo ntinya,
Umbwiriz'iby'ushaka.
Nta cyambuza kuz'ah'uri,
Ngukurikir'ah'ujya.

[V4]

Ndagushaka Mukiza we!
Mbwiriz'ibitunganye.
Ungeze kuri Yorodani,
Umpe no kuyambuka.

[C]
**
Sinzagir'icyo ntinya,
Umbwiriz'iby'ushaka.
Nta cyambuza kuz'ah'uri,
Ngukurikir'ah'ujya.

98. Ndagushaka Mukiza We

Link copied to clipboard successfully!