Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #496

Hymn 496 Ndakwihaye

[V1]
Ndakwihaye ndakwiyeguriy'ubu,
Nkwishyize mu maboko unkoreshe!
Mber'ingabo undinde abashaka
gutuma ndeka kwizera kwanjye.

**

[C]
**
Yesu yarankijije kubw'ubuntu;
Yes'Umwami yameney'amaraso;
Ndi hafi ye, na w'ampora bugufi;
Ijwi rye rirankomeza cyane.

[V2]

Ndakwihaye umbabarir'ibyaha,
Bimveho ntibizongere kwibukwa;
Muri Yesu byose bibe bishyashya,
Uranyeze Mwami nere rwose.

[C]
**
Yesu yarankijije kubw'ubuntu;
Yes'Umwami yameney'amaraso;
Ndi hafi ye, na w'ampora bugufi;
Ijwi rye rirankomeza cyane.

[V3]

Nguhay'impagarike n'ubugingo,
Sinkiri uwanjye ngira umwe nawe!
Unyuzuz'umuriro wawe waka,
Maze nkugarurir'inzimizi.

[C]
**
Yesu yarankijije kubw'ubuntu;
Yes'Umwami yameney'amaraso;
Ndi hafi ye, na w'ampora bugufi;
Ijwi rye rirankomeza cyane.

[V4]

Mwam'utagereranywa ndakwihaye,
Mbese nakwanga nte kugukorera?
Nubwo twasakirana n'ibirushya,
Ntuzajy'ubura kuturengera.

[C]
**
Yesu yarankijije kubw'ubuntu;
Yes'Umwami yameney'amaraso;
Ndi hafi ye, na w'ampora bugufi;
Ijwi rye rirankomeza cyane.

496. Ndakwihaye

Link copied to clipboard successfully!