Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #478

Hymn 478 Mu Gihe Itorero

[V1]
Mu gih'itorero ririho risenga,
Risabir'abatoranijwe gukor'inshingano,
Ubeze Mwam'Imana, Ubah'imbaraga,
Bayoborwe n'Umwuka wawe!

[V2]

Abatoranijwe n'Umwami w'abami,
Kwatura no guhamya mw'izina ry'Umwami Yesu;
Mwakir'inshingano mwerejwe uyu munsi;
Mub'indahemuka ku murimo wa Yesu,
Yes'azabahira, azabashoboza.

[V3]

Iman'ibambike imbaraga yayo,
Mwuzur'Umwuka Wera, Ibambike imbaraga nshya;
Uyu munsi mwatangiy'inshingano zanyu,
Ijuru riranezerewe cyane rwose,
Ariko Satani ntabwo abyishimiye.

[V4]

Muzirikane ko is'itabakunze,
Izahuriza hamw'imbaraga zo kubarwanya;
Ntimugir'ubwoba Yes'azajy'abarinda,
Ni we mutwe w'itorer'ubwe yihangiye;
Muhore ku mavi nibwo muzanesha.

[V5]

Mwitegur'imvune muzahura na zo,
Ni mugir'urukundo kandi mugire kwizera,
Murabukw'ikamba mugiye kuzahabwa,
Ni mushir'ubwoba, Mutsind'urugamba,
Mw'izina rya Yesu muzanesha rwose. Amen

478. Mu Gihe Itorero

Link copied to clipboard successfully!