Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #454
Hymn 454 Iyo Ngenda Mba Ndi Kumwe N'Imana
[V1]
Iyo ngenda mba ndi kumwe n'Imana,
Kandi tugenda twiganirira.
Turasabana rwose, tukishima,
N'iyo haba mu mugaru mwinshi.
Turasabana rwose, tukishima,
Ibihe byose turagendana.
Iyo ngenda mba ndi kumwe n'Imana,
Kandi tugenda twiganirira.
Turasabana rwose, tukishima,
N'iyo haba mu mugaru mwinshi.
Turasabana rwose, tukishima,
Ibihe byose turagendana.
[V2]
Inyibutsa amateka ya kera,
Umugambi wabaye mw'ijuru,
Wo kuncungura ngo mbon'ubugingo.
Wabayeho jyewe ntarabaho,
Njya kuremwa ntabwo byar'impanuka,
Habay'umugambi wo kundema.
Inyibutsa amateka ya kera,
Umugambi wabaye mw'ijuru,
Wo kuncungura ngo mbon'ubugingo.
Wabayeho jyewe ntarabaho,
Njya kuremwa ntabwo byar'impanuka,
Habay'umugambi wo kundema.
[V3]
Mw'ijuru nzatemberana n'Imana,
Dufatanye na yo mu biganza.
Iyi si turimo izakurwaho,
Nzabana n'Iman'iteka ryose.
Iyi si dutuyemw'izakurwaho,
Hazaz'indi tuzabamw'iteka.
Mw'ijuru nzatemberana n'Imana,
Dufatanye na yo mu biganza.
Iyi si turimo izakurwaho,
Nzabana n'Iman'iteka ryose.
Iyi si dutuyemw'izakurwaho,
Hazaz'indi tuzabamw'iteka.