Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #451

Hymn 451 Kwibera Hafi Ya Yesu

[V1]
Kwibera hafi ya Yesu,
Kwibera mu bwiza bwe;
Kwibera mu murimo we,
ni bwo numva ntekanye.

**

[C]
**
Kwibera hafi ya Yesu,
Ni byo numva nifuza;
Buri gihe mbane na we,
Mpore ndi kumwe na we.

[V2]

Kwibera hafi ya Yesu,
Nta cyabasha kuntanya,
N'urukundo n'ubuntu bye,
Mpore hafi ya Yesu.

[C]
**
Kwibera hafi ya Yesu,
Ni byo numva nifuza;
Buri gihe mbane na we,
Mpore ndi kumwe na we.

[V3]

Kwibera hafi ya Yesu,
Mbasha gukiranuka;
Mbwir'aband'iby'ineza ye,
Nkurikiz'iby'ashaka.

[C]
**
Kwibera hafi ya Yesu,
Ni byo numva nifuza;
Buri gihe mbane na we,
Mpore ndi kumwe na we.

451. Kwibera Hafi Ya Yesu

Link copied to clipboard successfully!