Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #441

Hymn 441 Namaramaje Gutaha

[V1]
Namaramaje gutaha
mu gihugu cy'ibyiza,
Ibyo mpora mvug'iteka,
N'urukundo rwa Yesu.

**

[C]
**
Yesu n'Umukunzi wanjye,
Twarabisezeranye.
Arankunda ndamukunda,
Nk'intama n'umwungeri.

[V2]

Nari narapfuye rwose,
Nta Mana nta cyizere!
Nazuts'ubwo nabwirwaga
ko Yesu yampfiriye!

[C]
**
Yesu n'Umukunzi wanjye,
Twarabisezeranye.
Arankunda ndamukunda,
Nk'intama n'umwungeri.

[V3]

Umutima winangira
Yesu yawunkuyemo;
Yampay'umutima mushya,
Yesu ni w'unyobora.

[C]
**
Yesu n'Umukunzi wanjye,
Twarabisezeranye.
Arankunda ndamukunda,
Nk'intama n'umwungeri.

[V4]

Kuv'ubwo nemeye Yesu,
Nagiye ngeragezwa,
Ariko Umwami Yesu,
Ni w'umpesha kunesha.

[C]
**
Yesu n'Umukunzi wanjye,
Twarabisezeranye.
Arankunda ndamukunda,
Nk'intama n'umwungeri.

[V5]

Mwami Yes'udahemuka,
Nyuzuzamw'urukundo
Runtere kugir'umwete,
Wo kugukurikira.

[C]
**
Yesu n'Umukunzi wanjye,
Twarabisezeranye.
Arankunda ndamukunda,
Nk'intama n'umwungeri.

441. Namaramaje Gutaha

Link copied to clipboard successfully!