Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #437
Hymn 437 Ntabwo Nzakureka
[V1]
Ntabwo nzakureka,
Ntabwo nzakuvaho.
Ntabwo nzagusiga wenyine.
Nzakurinda kandi nzajya ngukomeza,
Nzajya nkwitaho ngushoboze.
Witiny'ahubwo kurikiza
Amabwiriza n'inama byanjye.
Ntabwo nzakureka,
Ntabwo nzakuvaho.
Ntabwo nzagusiga wenyine.
Nzakurinda kandi nzajya ngukomeza,
Nzajya nkwitaho ngushoboze.
Witiny'ahubwo kurikiza
Amabwiriza n'inama byanjye.
[V2]
Igih'umugaru uguteragana,
Koresh'isengesh'ubimbwire.
Nzakubumbatiza amaboko yanjye,
Nzakurinda kandi nkwiteho.
N'igih'uzajy'ugeragezwa,
Nzajya nkubonesherez'inzira.
Igih'umugaru uguteragana,
Koresh'isengesh'ubimbwire.
Nzakubumbatiza amaboko yanjye,
Nzakurinda kandi nkwiteho.
N'igih'uzajy'ugeragezwa,
Nzajya nkubonesherez'inzira.
[V3]
Ijuru rizakinguruka habone,
Uhishurirw'ubwiza bwanjye.
Uzabon'amahor'atemba nk'uruzi,
Byose bizaba byiza gusa.
Nzajya mbana nawe iteka,
Kandi nzajya ndind'intambwe zawe.
Ijuru rizakinguruka habone,
Uhishurirw'ubwiza bwanjye.
Uzabon'amahor'atemba nk'uruzi,
Byose bizaba byiza gusa.
Nzajya mbana nawe iteka,
Kandi nzajya ndind'intambwe zawe.
[V4]
Mu gih'ubugingo bwawe busakiranye
n'umwijim'ukaze cyane,
Nzajya ntamurur'umwijim'ukugose,
Nzakuyoboz'umucyo waka.
Nzagukund'urukundo,
Nzajya nkumurikira ah'ujya hose.
Mu gih'ubugingo bwawe busakiranye
n'umwijim'ukaze cyane,
Nzajya ntamurur'umwijim'ukugose,
Nzakuyoboz'umucyo waka.
Nzagukund'urukundo,
Nzajya nkumurikira ah'ujya hose.