Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #435

Hymn 435 Agira Neza

[V1]
Kanguka mutima wanjy'ishime!
Maz'usingiz'Umucunguzi wawe;
Akwiriy'indirimbo kubw'ineza ye,
N'ubunt'agira bw'igitangaza.
Agira neza kubw'urukundo rwe rwinshi,
Muze tumuririmbire.

[V2]

Yantabaye nar'uwo gupfa,
Maz'arankiz'ambeshahw'amp'ubugingo.
Yankuye mw'isayo y'ibyaha,
Maz'arankiza kubw'urukundo rwe rwinshi.
Agira neza kubw'urukundo rwe rwinshi,
Muze tumuririmbire.

[V3]

N'ubw'imbaraga z'ikuzimu zampagurukira,
Ntabwo zanshobora.
N'ubw'abanzi bandwanya bakanyibasira,
Ntabwo bashobora kunesha.
Agira neza kubw'urukundo rwe rwinshi,
Muze tumuririmbire.

[V4]

N'ubw'imirabyo n'inkuba byahinda,
Ntabwo nzagir'ubwoba na gato.
Yes'ampora bugufi akarind'ubugingo,
Sinzagir'ubwoba namba.
Agira neza kubw'urukundo rwe rwinshi,
Muze tumuririmbire.

435. Agira Neza

Link copied to clipboard successfully!