Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #432

Hymn 432 Duhore Twishimye

[V1]
Mureke duhore twishimye,
Imitima yac'inezerwe.
Mbese n'iki cyatubabaza,
Kand'Iman'idukunda?

**

[C]
**
Dukwiriye guhora twishimye,
Mu mibereho yacu yose.
Kandi mu nshingano zacu zose,
Tunezerwe twishime.

[V2]

Dor'ukuboko k'Uwiteka,
Kuturind'imyambi y'ibyaha;
Kubw'ubuntu araturinda,
Kand'atuma tunesha.

[C]
**
Dukwiriye guhora twishimye,
Mu mibereho yacu yose.
Kandi mu nshingano zacu zose,
Tunezerwe twishime.

[V3]

Kand'iyo turets'inshingano,
Iman'iratuguyaguya;
N'ubwo tuba twitey'akaga,
Itureban'impuhwe.

[C]
**
Dukwiriye guhora twishimye,
Mu mibereho yacu yose.
Kandi mu nshingano zacu zose,
Tunezerwe twishime.

[V4]

Dukurikiz'inama nziza,
Tub'abantu beza b'intwari;
Mu rukundo kandi twishimye,
Dukorere mu kuri.

[C]
**
Dukwiriye guhora twishimye,
Mu mibereho yacu yose.
Kandi mu nshingano zacu zose,
Tunezerwe twishime.

432. Duhore Twishimye

Link copied to clipboard successfully!