Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List
Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #425
Hymn 425 Ni Mutyo Turirimbe…
[V1]
Nimutyo turirimbe ineza ya Yesu,
Ibyishimo bisābe imitima yacu.
Twabony'agakiza, Kavuye mw'ijuru;
Twahaw'Umukiza, Twahaw'Umukiza.
Nimutyo turirimbe ineza ya Yesu,
Ibyishimo bisābe imitima yacu.
Twabony'agakiza, Kavuye mw'ijuru;
Twahaw'Umukiza, Twahaw'Umukiza.
[V2]
N'umunezero mwinshi, twarababariwe;
Imana yadukuyehw'iteka ryo gupfa.
Yesu yikorey'imitwaro y'ibyaha;
Yaradupfiriye, Yaradupfiriye,
N'umunezero mwinshi, twarababariwe;
Imana yadukuyehw'iteka ryo gupfa.
Yesu yikorey'imitwaro y'ibyaha;
Yaradupfiriye, Yaradupfiriye,
[V3]
Ku ntebe y'ubwami kwa Data wo mw'ijuru,
Dufit'Umuvugizi utuvuganira;
Uturwanirira kandi n'Umuneshi;
Yaradutsindiye, n'Umuneshi wacu.
Ku ntebe y'ubwami kwa Data wo mw'ijuru,
Dufit'Umuvugizi utuvuganira;
Uturwanirira kandi n'Umuneshi;
Yaradutsindiye, n'Umuneshi wacu.
[V4]
Yambik'abo yacunguye bos'ubwiza bwe,
Akabah'imico ye iboneye rwose.
Kubw'ubuntu bw'atuyoboz'Umwuka we,
N’ukuri kwe kwera, N’ukuri kwe kwera.
Yambik'abo yacunguye bos'ubwiza bwe,
Akabah'imico ye iboneye rwose.
Kubw'ubuntu bw'atuyoboz'Umwuka we,
N’ukuri kwe kwera, N’ukuri kwe kwera.
[V5]
Yes'ari hafi kugaruka mu bwiza bwe;
Azaza kutujyana tw'abo yacunguye;
Twimane na we mu bwami bwo mw'ijuru;
Tuzamwirebera, Tuzamwirebera.
Yes'ari hafi kugaruka mu bwiza bwe;
Azaza kutujyana tw'abo yacunguye;
Twimane na we mu bwami bwo mw'ijuru;
Tuzamwirebera, Tuzamwirebera.