Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #399

Hymn 399 Yesu Nikoreye Umusaraba

[V1]
Yesu ndagukurikiye,
Ndetse byose ndaje Mwami.
Nikorey'umusaraba,
Ndagukurikiye Mukiza.
Dor'ibyar'indamu zanjye,
Sinkibyitayeho namba;
Mpisemo kugira Yesu,
Akaba mu bugingo bwanjye.

[V2]

Ab'isi barantoteza,
Kuko badafite Yesu.
Batay'Umukiza wanjye,
Barashaka kungerageza
N'ubwo bampana bakandeka,
Yesu ampor'iruhande.
Yes'ampa kwihanganira,
Ingorane z'iyi si zose.

[V3]

Isi yahaw'agakiza,
Yesu yarayicunguye.
Yesu yaneshej'icyaha;
Nta bwoba ngifite na gato.
Umwuka Wer'ari muri twe;
Mbeg'umunezero mwinshi!
Nawe yaragupfiriye,
Ng'uzabane na we mw'ijuru!

[V4]

Twar'intwaro zo kwizera;
Senga cyan'ubudatuza;
Ugiye gutah'ijuru,
Hazab'umunezero mwinshi!
Ibyo dukorera mw'isi,
Biri hafi kurangira.
N'ibyiringiro bishyitse,
Tuzabona Data mw'ijuru.

399. Yesu Nikoreye Umusaraba

Link copied to clipboard successfully!