Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #388

Hymn 388 Gihome Kidukingira

[V1]
Mana yac'urakomeye;
Gihome kidukingira;
Udukingir'imiraba,
Y'ingorane n'amakuba.
Uturind'Umwanzi uhor'aduhiga;
Afit'imbaraga,
Ntabwo twamwifasha;
Ntitwamwibashisha na gato.

[V2]

Dushatse kwirwanirira,
Twatsindwa rwose ruhemu.
Keretse dufite Yesu,
We mukiranutsi wera.
Yaneshej'umwanzi;
Kandi yiteguye Kuturwanirira;
Turi kumwe na We;
Nta kabuza tuzanesha.

[V3]

Iyi si yuzuy'ibibi,
Bishobora kuturimbura.
Ntidukwiye guhabuka;
Twisung'umucyo w'Imana.
Ntiduterw'ubwoba n'Umwanzi w'umucyo.
Ni Se w'umwijima;
Kand'azarimburwa;
Azajugunywa mu muriro!

[V4]

Nta wabasha guhindura
ubushake bwa Rurema;
Ibyo yategetse byose,
Ntibikomwa mu nkokora.
N'ubwo byab'urupfu,
Cyangw'ikindi cyose,
Ijambo ry'Imana nta cyarivanaho,
Kugez'iteka n'iteka.

388. Gihome Kidukingira

Link copied to clipboard successfully!