Back to Indirimbo Zo Guhimbaza Imana List Indirimbo Zo Guhimbaza Imana #382

Hymn 382 Umubano Uba Mwiza

[V1]
Umubano uba mwiza,
Mu rugo Yes'arimo;
Urukundo ruranesha,
Hab'ituze rihamye.
Ikinyabupfura ni cyo
kiranga urwo rugo,
Umugabo n'umugore,
Iyo bubah'Imana.

[V2]

Urugo rwunguts'umwana,
Hab'ibyishimo byinshi.
Nahabw'uburere bwiza,
Ab'umwana w'ijuru;
Umwan'unezez'Imana,
Kand'uzabana na yo;
Abane n'Umwami Yesu,
Kand'ayoborwe na we.

[V3]

Urugo rwa hano mw'isi,
n'urw'igihe kigufi,
N'ubund'ibyo mw'isi byose,
Ntabwo biramba rwose.
Ibyiza birut'ibindi,
Kandi bizahoraho,
Tuzahurizwa mw'ijuru;
Tuzabana by'iteka.

[V4]

Ibyo duhabwa n'Imana
mu rugendo turimo;
Tubyakiran'ibyishimo,
Tubyifatemo neza.
Twirinde gutsindwa
n'ibigeragezo by'Umwanzi;
Dusarur'iby'urukundo,
Rw'Imana yac'iduha.

382. Umubano Uba Mwiza

Link copied to clipboard successfully!